Français

Itsembabatutsi mu Rwanda :

Abafaransa bakenye ukuli ku ruhare igihugu cyabo cyagize.

 

Ku italiki ya 07 mata 2004, hazibukwa génocide yibasiye abatutsi mu Rwanda – abaturage miliyoni bo mu ngeri zose, bishwe mu minsi ijana, bakicwa by’urubozo bazizwa kuba baravutse ari abatutsi, cyangwa se bazira ko batemeye gufatanya n’abari biyemeje gutsemba abatutsi.

Raporo nyinshi zakozwe n’imiryango-mpuzamahanga inyuranye, kimwe n’ibitabo byinshi byanditswe, byerekana ko mu bihugu byagize uruhare, Ubufaransa bwabigizemo akarusho. Mu 1998, abaturage bari babihagurukiriye batumye icyo gihe hashyirwaho akanama k’Inteko ishinga amategeko gashinzwe gutara amakuru kuri ibyo.

Kandi ariko n’ibyo byari amaburakindi kuko hari hasabwe akanama gashinzwe iperereza, gafite n’uburyo bushoboka bwerekana ko hagamijwe kugera ku kuli.

Byari byahise bigaragara ko uwashinze kandi wari unayoboye ako kanama, uwahoze ari minisitiri w’ingabo, Paul Quilès, yari yateguye ko hazagerwaho ibintu bito cyane. Abagabo bashoboraga kuvuga ku buryo budasubirwaho ibintu byerekana ibikorwa by’abayobozi bo mu nzego za politike n’iza gisilikare, bimwe ijambo, bigizwayo. Benshi mu bagashinjwe ayo mahano nka kapiteni Paul Barril cyangwa se abayobozi b’ibigo byatanze intwaro bazigeza ku ngabo zakoze génocide, ntibigeze babazwa. Abatanze ubuhamya bw’ibinyoma nabo, ntibigeze bashyirwa imbere y’abashoboraga kubabeshyuza, ntibanasubijwe n’imbere y’akandi kanama kajijukiwe kurushaho.

Nyamara kandi, abadepite bamwe bari muli ako kanama byagaragaye ko bifuzaga ukuli. Nubwo bari bake, bashakishije ukuntu raporo y’ako kanama yaba ikubiyemo amakuru menshi. Imigereka ya nyuma ubwayo ni ikirego. Nyamara ubwo kuwa 15 gicurasi 1999, perezida w’akanama yatabye abandi mu nama, aca ku bari bateguwe ko bazatanga raporo, yemeza imbere ya televiziyo ko umwanzuro w’ako kanama ari uko Ubufaransa nta ruhare na ruto rwagize mu myivumbagatanyo n’imirwano yabaye mu Rwanda. Ijambo ntarengwa yishingikirije ni iri : «Ubufaransa ntibwigeze na rimwe bubwiriza, bushishikariza, bufasha cyangwa bushyigikira abantu bayoboye génocide.»

Kugeza ubu ni ryo jambo rya nyuma ry’Ubufaransa. Ibyo byatumye rero igihugu cyacu, cyo cyakabaye cyarabimburiye ibindi nk’Ububiligi, Amerika na Loni byasabye imbabazi, kitarigeze gisaba imbabazi Abanyarwanda. Bityo, bikaba bigaragara ko Ubufaransa bwahakanye ku mugararagaro kuba bwatanga indishyi z’akakababaro n’impozamarira ku miryango y’abacitsekwicumu.

Dufite ibimenyetso byinshi byerekana ko n’igihe génocide yari itakiri ibanga na gato, igihugu cyacu cyakomeje gufasha abakoze génocide (ingoma y’abatabazi, interahamwe n’abandi baregwa génocide n’urukiko rwa Arusha) ibafasha bya gisilikare, muli politiki n’ububanyi n’amahanga no mu bukungu. Kubera ko Inteko ishinga amategeko yacu yiyimye ijambo irifite, ni ngombwa ngo rifatwe n’abandi.

Twebwe, abaturage b’abafaransa, ntitwemeye ubwo buryo bwa gufobya génocide, kwigira ba simbibazwa no kudahana bya leta yacu. Kubera ko ibyemezo bifatwa kandi n’ibikorwa bigakorwa mw’izina ryacu, dufite uburenganzira, by’akarusho dufite n’inshingano, zo kugenzura ko ibikorwa bitaba binyuranije n’amahame-nshinga ya Repubulika yacu.

Niyo mpamvu amashyirahamwe yacu, afatanije na bamwe mu ndakemwa z’abaturage b’abafaransa, bemeje gushyiraho akanama k’iperereza ry’abaturage b’abafaransa, kaziga kuva kuwa 22 –26 Werurwe 2004 ibimenyetso byose izaba yashoboye kwegeranya, byerekana ko Ubufaransa bukekwaho kuba bwarakoranye, mu buryo bushoboka bwose, n’abaregwa kimwe mu byaha by’ikirenga, icyaha cya génocide y’Abatutsi mu Rwanda,

Ako kanama, kagizwe n’abanyamashyirahamwe cyangwa abayasuganira, kazaba gafite amikoro make adahuye n’ay’Inteko ishinga amategeko cyangwa Ubutabera, uretse ko katanagamije kubisimbura. Ariko kandi ayo mikoro make azahorerwa n’ubwigenge gakoreramo, ahorerwe n’ukudateshuka kwako, ibyo abadepite bacu bahisemo kwiyibagiza bahuye « n’impamvu za leta ». Akanama kiyemeje kuzigana ubudakemwa no kutabogama ibimenyetso byose bizaba byageze imbere y’abakagize, kumva no kubaza, nta kubogama, abagabo bose bazemera gutanga ubutumwa imbere yako. Ibikorwa by’akanama byose bizafatwa amajwi kandi binandikwe bitangazwe.

Bityo ako kanama kakaba kizeye kuzugururira amateka, itangazamakuru ubutabera n’ubucamanza ukuzigwa kw’ikibazo cy’uruhare igihugu cyacu gikekwaho. Ikizakulikira kugurura inzira y’ukuli kirumvikana : gihuje n’imbaraga zakoreshejwe mu gupfundikirana ukuli. Uretse ko hagomba kuzishyura no gutanga indishyi z’akababaro, hazaba harimo  kwerekana ku mugaragaro ingingo zose zatumye ubwo bufatanyacyaha bushoboka, kugira ngo n’ejo bitazongera.

Tubibutse ko hagati aho, kuva mu 1998 – 2003, igihugu cyacu cyashigikiye muli Congo – Brazaville ubutegetsi bwakoze icyaha cyibasira ikiremwamuntu. Niba gupfobya byica urubozo amateka n’ubumuntu, ukwirengagiza nibwo ndiri y’ugupfobya. Niba kandi ukwirengagiza kwongerewe ku kwirengagiza, ese ubwo ukwirengagiza kwazagarukira he ?